#Wheresthelove [Kinyarwanda translation]

  2024-05-09 03:01:45

#Wheresthelove [Kinyarwanda translation]

[Inyikirizo: will.i.am]

Abantu barica, abantu barapfa,

Abana barakomereka, ndabumva barira

Ushobora gushyira mu bikorwa ibyo wigisha?

Washobora guhindukiza irindi tama nanone?

Mama, mama, mama, tubwire

Nibiki birimo kuba

Twakongera kuba hamwe twese?

Data, data, data, dufashe

Ohereza ubufasha buvuye hejuru

Kubera ko abantu bakomeza kumbaza

( Urukundo rurihe)

[Igitero 1: will.i.am]

yo, niki kijya mbere mu isi, mama?

(Urukundo rurihe)

yo, abantu barabaho nkabatarigeze ba mama

(Urukundo rurihe)

Nkeka ko barangajwe n'ikinamico

Kandi bagatwarwa nibikura umutima, mama

(Urukundo rurihe)

Nkeka ko batumva

igitekerezo cyangwa igisobanuro cy'igiteranyo cy'ibyiza nibibi

(Urukundo rurihe)

[Igitero 2: Diddy]

Hakurya y'inyanja, yego, baragerageza gukumira iterabwoba

(Urukundo rurihe)

Inaha mu mihanda, polisi irarasa

Abantu bishyiramo amasasu

(Urukundo rurihe)

Nibura iyo uza kuba ufitiye urukundo ubwoko bwawe

(Urukundo rurihe)

None ugiye gusiga isanzure

Kugira ngo uvangure abandi

(Urukundo rurihe)

[Igitero 3: will.i.am]

Kandi kuvangura byonyine birema urwango

Kandi iyo wanze, bikuganisha ku mujinya

ubusazi nibwo ugaragaza gusa

Kandi uko niko urwango rukora rukana genza

Muntu, tugomba kubishyira ku murongo

Shyira ubwenge bwawe ku gihe, maze wiyumviire

Kandi ureke roho yawe irambarare ku rukundo

Kugira ngo isi yose irwizihize.

[Inyikirizo]

Abantu barica, abantu barapfa,

Abana barakomereka, ndabumva barira

Ushobora gushyira mu bikorwa ibyo wigisha?

Washobora guhindukiza irindi tama nanone?

Mama, mama, mama, tubwire

Twakongera kuba hamwe twese?

Data, data, data, dufashe

Ohereza ubufasha buvuye hejuru

Kubera ko abantu bakomeza kumbaza

( Urukundo rurihe)

[Igitero 4: Taboo]

Ntibikiri byabindi, birahinduka buri gihe

(Urukundo rurihe)

Iminsi yubu iratangaje, isi yarasaze?

(Urukundo rurihe)

Ibihugu biratera amabombe akatwicira abana

(Urukundo rurihe)

Ububabare burakomeza ariko urubyiruko rupfa rukiri ruto

(Urukundo rurihe)

[Igitero 5: Game]

Urukundo rurihe mu gihe umwana yicwa

cyangwa umupolisi akandagirirwa hasi

Ubuzima bw'abirabura,atari ubu, buri wese amfitiye akamaro

Ubwoko bwose,ntimukunze ibi mvuga, abanzi,ikibazo kinini

Buri wese afite uwo yanga, ndacyeka twese tuvangura

Black Eyed Peas bakoze indirimbo kurukundo murabyanga

Bariya bose barigaragambya namasura atandukanye

Twese twavukanye umutima, kuki dushaka kuwirukana?

Kandi buri gihe ndeba impande nimpande.

[Igitero 6: Taboo + Ty Dolla $ign]

Buri gihe ndeba hejuru, buri gihe ndeba hasi

Ntanumwe uri hamwe nundi

(Urukundo rurihe)

Kandi nutavugisha ukuri,

Ntushobora kumenya uko urukundo ruvuga

(Urukundo rurihe)

Kandi niba utazi urukundo,

Ntushobora kumenya Imana, wow

(Urukundo rurihe)

Mwebwe urukundo rurihe? sinzi, simbizi

Mwebwe ukuri kurihe? Simbizi

[Inyikirizo: Justin Timberlake]

Abantu barica, abantu barapfa,

Abana barakomereka, ndabumva barira

Ushobora gushyira mu bikorwa ibyo wigisha?

Washobora guhindukiza irindi tama nanone?

Data, data, data, dufashe

Ohereza ubufasha buvuye hejuru

Kubera ko abantu bakomeza kumbaza

( Urukundo rurihe)

[Ikiraro: DJ Khaled]

Urukundo ni urufunguzo

(Urukundo rurihe)

Urukundo ni igisubizo

(Urukundo rurihe)

Urukundo ni igisubizo

(Urukundo rurihe)

Ntibashaka ko dukunda

(Urukundo rurihe)

Urukundo ni urunyembaraga

(Urukundo rurihe)

[Igitero 7: A$AP Rocky + Jaden Smith]

Mama yambajije impamvu ntatora, nta gutora

Kubera ko abapolisi banshaka napfuye nkanabura, napfuye nkanabura

Ariya matora ameze nka byendagusetsa ni byendagusetsa

Umunywarumogi ahora agurisha ibiyobyabwenge

Umuntu agomba guha ibyiringiro kuri bariya birabura, muduhe ibyiringiro

Icyo yahoze ashaka yari umwotsi , oh Mana yanjye

Yavuze ko adashobora guhumeka amaboko ye ari mu kirere

Aryamye ku butaka, yishwe no kudahumeka

[Igitero 8: apl.de.ap + Fergie]

Ndumva ibiro by’isi bindi ku bitugu

Uko ngenda nsaza namwe murarushaho gukonja

Benshi muri twe twitaye kugukorera amafaranga

Ukwikunda kwatumye dukurikira icyerekezo kitari cyo

Amakuru Atari yo yerekanywe n’itangazamakuru

Isura mbi niyo ngingo y’ibanze

Kwanduza ibitekerezo byabakiri bato vuba nka bagiteri

Abana bashaka kubaho nkibyo babona muri sinema

Nibiki byabaye ku rukundo no ku gaciro k’ikiremwa muntu?

(Urukundo rurihe)

Nibiki byabaye ku rukundo n’uburinganire n’ubwuzuzanye?

(Urukundo rurihe)

Aho gukwirakwiza urukundo,turakwirakwiza ubunyamanswa

(Urukundo rurihe)

Kutumvikana bidutandukanyije n’ubumwe

(Urukundo rurihe)

See more
The Black Eyed Peas more
  • country:United States
  • Languages:English, Spanish, Filipino/Tagalog, Portuguese
  • Genre:Electropop, Hip-Hop/Rap, R&B/Soul
  • Official site:http://www.blackeyedpeas.com/
  • Wiki:http://en.wikipedia.org/wiki/Black_Eyed_Peas
The Black Eyed Peas Lyrics more
The Black Eyed Peas Featuring Lyrics more
The Black Eyed Peas Also Performed Pyrics more
Excellent recommendation
Popular
Copyright 2023-2024 - www.lyricf.com All Rights Reserved